Ubutabera bw’u Bufaransa bwagize Koffi Olomidé umwere ku byaha byo gufata ku ngufu ababyinnyi be bane

Umuririmbyi Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye nka Koffi Olomidé, ukomoka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagizwe umwere ku byaha yashinjwaga byo gufata ku ngufu abakobwa bane bamub..

Uru rukiko ariko rwamuhamije ibyaha byo kubabuza uburenganzira no kubafungirana, akatirwa gufungwa imyaka itatu isubitse. Koffi Olomidé yaherukaga kwitaba urukiko ku itariki ya 25 Ukwakira, icyo gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka umunani y’igifungo.

Mu 2019, Urukiko rwa Nanterre mu Bufaransa rwamukatiye imyaka ibiri isubitse kubera gusambanya umwana w’imyaka 15. Nyuma yaje kugirwa umwere ku bindi byaha yaregwaga birimo gusambanya abandi bagore batatu.

Uyu muhanzi yaregwaga ibyaha birimo ibyo kwinjiza aba babyinnyi mu Mujyi wa Paris mu buryo butemewe, gufatira imishahara yabo no kubasambanya ku gahato.

Iri hohoterwa ababyinnyi ba Koffi Olomidé bavugaga ko ryabaye ubwo uyu muhanzi yari ari mu rugendo rw’ibitaramo mu Bufaransa kuva mu 2002 kugeza mu 2006, icyo gihe ngo impapuro zabo z’urugendo na telefoni zabo byari byarafatiriwe.

Aba babyinnyi bavugaga ko bategetswe gusambana n’uyu mugabo wabakubitaga mu buryo bukomeye iyo bagerageza kumwereka ko batabishaka. Bavugaga ko yabasambanyaga bari mu rugo, mu bwogero bw’iguriro ndetse hari n’igihe yabasambanyaga bajyanye kuri studio gutunganya indirimbo.

Igihe cyarageze ababyinnyi bane batoroka Koffi Olomidé muri Kamena 2006, ariko batinya gusubira iwabo kubera ko nta byangombwa bari bafite.

Koffi aheruka kuririmbira mu Rwanda ku wa 4 Ukuboza 2021. Mbere y’igitaramo hazamutse amajwi asaba ko gihagarikwa, bitewe n’ibi birego yashinjwaga. Nyuma uyu muhanzi yari afite igitaramo muri Kenya, ariko kiza guhagarikwa by’igitaraganya, bivugwa ko byatewe n’ikibazo cy’ibyangombwa ariko bamwe ntibatinye no kubihuza n’amajwi yari muri Kenya yifuzaga ko kitaba kubera ibi byaha uyu mugabo yashinjwaga.


0 Ibitekerezo
Nta gitekerezo kibonetse

Ibyiciro

Inkuru bifitanye isano

Videwo bifitanye isano