Theo Bosebabireba yemeye ko amaze kubyara abana 4 hanze biyongera kuri 7 afitanye n'umugore w'isezerano

Uwiringiyimana Théogène wamamaye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nka Bosebabireba, nyuma y’igihe asa nk’uwabuze mu muziki yagarutse atanga ubuhamya bukomeye bw’ubuzima amaze igihe anyuramo ndetse..

Biragoye ko wakwumva umuntu utazi izina Bosebabireba kubera ukuntu indirimbo ze zabiciye bigacika, nubwo zabaga arizo guhimbaza Imana ariko wasangaga zicurangwa no mu tubari kandi ugasanga amagambo azigize benshi bayafashe mu mutwe.

Nyuma yuko uyu mugabo wabarizwaga mu itorero rya ADEPR yamamaye akaba kimenyabose, yatangiye kujya avugwaho inkuru zitandukanye zitajyanye no kuba yitwa umukozi w’Imana ariko nyirubwite akaruca akarumira bigateza urujijo muri rubanda. Bamwe bakabifata nko kumuharabika abandi bakumva ko bidashoboka ku mukozi w’Imana nk’uyu.

Mu 2018, Bosebabireba yaje guhagarikwa mu itorero rya ADEPR azizwa ubusambanyi. Byabaye nyuma y’amakuru yamuvugwagaho y’ubusinzi no gutera inda abakobwa batandukanye, hagiye haboneka abagore bagaragaza abana bavuga ko babyaranye nawe.

Abantu bakomeje kuba mu rujijo kuko ntacyo yigeze abitangazaho ahubwo ahita ajya kuba muri Uganda aho yaje guhurira n’ibihe bitoroshye.

Nyuma yaho agarukiye mu Rwanda, mu kiganiro aherutse kugirana na Iyobokamana Tv, yemeye ko ibyo yavuzweho byose aribyo kandi ko yabisabiye imbabazi kandi Imana yamubabariye.

Muri iki kiganiro, Bosebireba yagize ati “Nta nduru ivugira ubusa ku gasozi, nta muntu uyobewe ko itorero rya ADEPR twigeze kugirana ibibazo bakampagarika, ntabwo bampagarikiye ubusa ntibandenganyije bampagarikiye ukuri.”

Yakomeje avuga ko ibyabaye byose yabitewe n’intege nke z’umubiri abandi bantu bose bahura nazo ariko ubu ari umukirisitu utakibarizwa mu byashize.

Yagize ati “Mu bintu byavuzwe byari byo ntabwo nahagarara imbere y’abantu ngo mvuge ngo ndi umwere, ndi umuntu kandi ntuye mu Isi kandi ibamo ikintu kiba mu kanwa k’abantu cyitwa satani. Nanjye ndi umuntu ngira intege nke ariko icyo nishimira ntabwo zamperanye.”

“Niba hari umuntu uvuga ngo Theo yararenganye baramwanga, buriya umwanzi wa mbere ni satani kandi ntangarize abantu ko niba icyo gihe ibyo byarabayeho uyu munsi ndi umukirisitu kandi wemewe.”

Muri iki kiganiro yavuze ko afite abana barindwi yabyaranye n’umugore we w’isezerano n’abandi bane yabyaye hanze.

Yagize ati “Njye umugore wanjye twambikanye impeta nanahemukiye, wihangana cyane kuko n’ubu turi kumwe dufitanye abana barindwi. Abana nemeye nzi umubare ni bane, babiri ba nyina baraje abandi ntibaje ariko na bo barahari wajya kubona na bo baraje.”

Bosebabireba yavuze ko ibi bintu byamuteje ibibazo bikomeye kuko n’ubu ahura na byo ariko kandi byamwigishije no kwihangana ndetse bimwereka inshuti z’ukuri.

Mu gusoza iki kiganiro uyu muhanzi yari yasazwe n’amarira yibutse ibihe bikomeye yanyuzemo biturutse ku byaha yigeze kugwamo, aboneraho gusaba abakunzi be bakomerekejwe na byo imbabazi.

Yagize ati “Umuntu byakomerereje ambabarire.”

Video yose y'ikiganiro:


0 Ibitekerezo
Nta gitekerezo kibonetse

Ibyiciro

Inkuru bifitanye isano

Videwo bifitanye isano