Ibi Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya yabitangarije mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa gatatu ku mbuga nkoranyambaga ze, Rocky yemereje abanyamakuru n’abandi basomye itangazo ko umuraperi Abijuru King Lewis uzwika Papa Cyangwe muri muzika ariwe wamwisabiye ko barekera gukora kuko yashakaga ubwisanzure bwe akikorera ku giti cye.
View this post on Instagram
Rocky yagize Ati “Yaraje ansaba ko tutakomeza gukorana anansezera, Rero nanjye ntabwo nari kumuzirika ahubwo narabimwemereye duhagarika imikoranire twari dufitanye muha ubwigenge bwe” Rocky kandi yemeza ko nta gihe cy’amasezerano bigeze bumvikana ahubwo ko bari barasezeranye gukorana kugeza ibintu bibaye byiza kurushaho. Bityo ko nta deni n’icyo aricyo cyose bishyuza uyu musore Papa Cyangwe ahubwo bamwifurije ishya n’ihirwe aho azajya.
Muri Rocky Entertainment hashobora kwinjizwa undi muhanzi mushya ariko utaramenyekana, nkuko Rocky Kirabiranya yabitangaje Ati “Twe duhora twifuza gukorana n’abanyempano bato tukabafasha kumenyekana. Uwo tugiye gukorana arahari ndetse n’indirimbo ze zirakoze, twe twiteguye gukorana.” Tubabwire ko Papa Cyangwe kugeza ubu afite indirimbo nshay yise “Nyonga” nyuma yo gutandukana na Rocky Kirabiranya wari umaze igihe amufasha.
Umuraperi Papa Cyangwe Yamaze Gutandukana Na Rocky Kirabiranya Bakoranaga
Papa Cyagwe yafashijwe cyane na Rocky Entertainment mu bikorwa bye bya muzika birimo indirimbo bakoranye zagiye zikundwa cyane zirimo, “Ngaho, Bambe, Sana, Nzonze, Kuntsutsu n’izindi.
Rocky Kirabiranya Yemeje Amakuru y’Itandukana Rye Na Papa Cyangwe.
ngo we arashaka igikwe