Polisi yerekanye abantu bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021 Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 37 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze mu minsi itanu ishize.

Polisi y’Igihugu yerekanye aba bantu 37 barimo n’abafatwaga barengeje amasaha bafashwe guhera tariki ya 11 Kanama 2021.
Nubwo bamwe bavugaga ko batanyoye inzoga, bemera ko bakoze amakosa bityo bagasaba imbabazi kuko barenze ku mabwiriza.
Rangira Patrick yavuze ko yafashwe avuye ku kiriyo akaba yafashwe yanyoye Energy Drink ariko bamupimye bamusangamo alcohol mu mubiri.

Mbonabucya Innocent yasabye ko hakorwa ubushakashatsi ku binyobwa bimwe na bimwe basigaye banywa bazi ko nta alcohol irimo kubera ko ngo yari yanyoye umutobe ukozwe muri tangawizi ariko bamupima bakamusangamo ibipimo bigaragaza ko afite alcohol mu mubiri.
Ati “Njyewe muri make ntavuze muri rusange mbibona nk’ibinyobwa bidasembuye. Badukorere ubushakashatsi kuva njyewe napimwe ngasanganwa ibice bitatu. Inzego zidukorere ubushakashatsi kandi tumenye niba nabo bantu bazitunganya badashobora kuba bihisha inyuma y’icyo twakwita ikinyobwa kidasembuye bagakora igisembuye. Ikintu cy’ingenzi ni ugusaba imbabazi.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko mu bafashwe harimo abafatwaga bagasanga banyoye inzonga mbere y’amasaha y’ingendo n’abafashwe amasaha ingendo zemewe yarangiye.
Yavuze ko gutwara ikinyabiziga umuntu yasinze bidakwiye kuko bishyira ubuzima bw’umushoferi mu kaga ndetse n’ubw’abaturage ashobora gukora impanuka.

Inkuru dukesha btnrwanda.com

0 Ibitekerezo
Nta gitekerezo kibonetse

Ibyiciro

Inkuru bifitanye isano

Videwo bifitanye isano