Muri kino gihe biragoye kuba wamara umunsi udafite internet ukumva uratuje. Ni mugihe ubuzima bwa burimunsi busigaye bushingiye kw'ikoranabuhanga, kuko usanga ahatangirwa serivisi hafi ya hose bisaba ko haba hari internet ndetse yaba yabuze cg igenda gake ugasanga ubuzima bwahagaze.
Ni mugihe kandi usanga ku mbuga nkoranyambaga bijujutira abatanga zino serisi ko zitanoze bibaza uwaba atanga inziza kurusha izindi.
Ese ubundi mu Rwanda haba ubwoko bungahe bwa Internet?
Dushingiye kuri ibarurisha mibare ritangwa n'ikigo cya RURA buri gihembwe, iryatangajwe mu gihembwe cya 4 2022 rigaragaza ko mu Rwanda hari ubwoko bubiri bwa internet:
Shared internet itandukaniye he na dedicated?
Ubundi iyo uhawe internet ya Fibre Optic iza mu kagozi kamwe kangana n'umusatsi w'umuntu ariko twita core iyi core iyo ivuye aho baguha internet ikaruhukira iwawe ntawundi muyisangiye niyo twita dedicated Internet, iyi internet umuvuduko wayo ntujya uhindagurika kandi ntijya icagagurika gusa irahenda kuko nkurikije ubushakashatsi 1Mbps (Megabyte/sec) iri hagati ya 100,000 na 150,000 RWF akenshi ikoreshwa mu bigo bikomeye, mu gihe iyo ako kagozi mu gasangiye n'abantu benshi niyo twita Shared Fiber Internet, iyi akenshi umuvuduko wayo ugenda uhindagurika bitewe n'umubare w'abasangiye wa mugozi bari kuyikoresha.
Iyi internet ya kabiri niyo akenshi dukoresha mu ngo navuga izwi nka Home Fiber Internet. Irahendutse ugereranije niyavuzwe haruguru gusa ntabwo iba iri stable.
GPRS& EDGE cg se 2.5G, 3G Internet
GPRS (General Packet Radio Services) na EDGE (Enhanced Data Rates) ni uburyo bwa Internet busa naho buri kugenda bucika bukoresha internet iturutse ku ikoronabuhanga ryo gukoresha cellular network bukayibyazo internet. Iyi internet igenda gake ndetse igenda ihindagurika
Kugeza ubu ubu buryo bwa internet bucuruzwa mu Rwanda na Airtel na MTN
Nta tandukaniro rirerire bufitanye na 3G usibye ko 3G yo yihutaho gato kuzirusha .
Iyi internet irahendutse ndetse n'uburyo bwo kuyigura buroroshye.
4G Internet
Kugeza ubu, internet ya 4G niyo internet twavuga icuruzwa mu rwanda yihuta kdi ihendutse iyi internet isakazwa n'ikigo kimwe rukumbi kitwa Korea Telcom Rwanda Network (KTRN) biciye mu bindi bigo bikorana nacyo bigera kuri 19 wabireba hano:
Ibigo bitanga internet bikorana na KTRN
Ibi bigo byose internet bitanga n'imwe ndetse ikibazo cyose cyabaye akenshi kiba ari rusange kuri bino bigo byose uko ari 19.
Ibi bigo birangura internet ku biciro bimwe bo kaba bagurisha ku biciro bitandukanye, gusa harimo ibigo bifite amasezerano yihariye na KTRN bitewe n'ingano ya Internet birangura ibyo binemerewe kuba byakora izindi package zitagaragara ku rubuga rwa KTRN.
Ibiciro bya internet ya 4G irangurwaho
Muri make abacuruzi bose ba 4G batanga internet imeze kimwe, aho batandukanira ni ku biciro cg uburyo service yabo yihuta.
Uburyo butandukanye bwo kugura internet.
1. CanalBox: Ushobora kugura internet ya canalbox uciye ku rubuga rwabo : Kanda hano cg ukanze *860# ugakurikiza amabwiriza.
2. 4G all retaillers (MANGO, MTN,AIRTEL bafite ubundi buryo bwabo nabwo wakoresha): Downloading app ya LTE RWA muri telephone yawe izagufasha kugura internet
Android: Yikure hano
IOS: Kanda hano
cyangwa ugakanda *900# ugakurikiza amabwiriza.
Ubu buryo bwose bugufasha no kureba internet ushigaje n'igihe izarangirira.
3. Airtel: Waca ku rubuga wa Airtel ca hano cg *255#
4. MTN: *345# ugakurikiza amabwiriza
5. MANGO 4G: Ushobora kugura internet ya MANGO4G uciye ku rubuga rwabo Kanda hano cg ukadownoloading app yabo hano