Emma Claudine na Alain Mukurarinda bahawe Imyanya n’Inama y’Abaminisitiri

Emma Claudine Ntirenganya wamamaye mu itangazamakuru na Alain MUKURARINDA wahoze ari umushinzacyaha n'Umuvugizi w'ubushinzacyaha bahawe imyanya n’Inama y''Abaminisitiri

Mu nama y’Abaminisitiri yaraye iteranye ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, yigaga ku ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bakaba banahaye abantu inshingano nshya.

Emma Claudine akaba yaje gushyirwa mu biro by’umuvugizi wa Guverinoma (OGS) nk’umusesenguzi mu itumanaho muri Guverinoma.

Emma Claudine akaba yarabaye umunyamakuru kuri Radio Salus yatangiranye nayo, yamenyekanye mu kiganiro ’Imenye Na we’, yakoze kandi n’ibindi biganiro birimo ’Mu Rubohero’.

Yaje kuhava muri 2014 agiye gukora muri ONG yitwa Girl Hub Rwanda itegura ikinyamakuru n’ikiganiro Ni Nyampinga.

Uyu mugore yamenyakanye cyane kandi mu ruganda rw’imyidagaduro aho yagize uruhare mu guteza imbere muzika, akaba yaranabaye umuyobozi wa Ikirezi Group yateguraga ikanatanga ibihembo bya Salax Awards.

 

Emma Claudine Ntirenganya

Emma Claudine NTIRENGANYA

Uretse Emma Claudine kandi,Alain Mukuralinda [Alain Muku] na we yahawe umwanya mu biro by’umuvugizi wa Guverinoma aho yagizwe umuvugizi wungirije.

Uyu mugabo usanzwe ari n’umuhanzi, yaherukaga mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu mu 2015 nyuma y’uko yari yasabye gusezera akazi yari afite ko kuba Umushinjacyaha.

Ni we wavugiraga Ubushinjacyaha muri icyo gihe ndetse yanaburanaga imanza nyinshi zikomeye mu gihugu. Yibukirwa ku rubanza rwa Ingabire Victoire kuko ariwe wamushinjaga.

Ubwo yasezeraga mu 2015 yahise asanga umuryango we i Burayi kuko hari hashize iminsi mike umugore we abonye imirimo mu Buholandi muri Heineken.

Nyuma yagiye kuba muri Côte d’Ivoire aho umugore we yari yabonye imirimo nk’ushinzwe iyamamazabikorwa mu ishami rya Heineken i Abidjan.

Mu minsi ishize, umugore we yongeye kubona imirimo mu Rwanda muri Bralirwa, bituma umuryango ugaruka mu gihugu.

Mukurarinda wabaye Umushinjacyaha guhera mu 2002, agiye kungiriza Yolande Makolo wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Nyakanga uyu mwaka.

Mu bandi bahawe imirimo n’Inama y’Abaminisitiri harimo Beatrice Mukamurenzi wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire mu gihe Olivier Kayumba yagizwe Minister Counsellor muri Repubulika ya Centrafrique.

Kayumba yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Ni umwanya yagiyeho mu 2017.

Mu bareberera inyungu z’u Rwanda muri Centrafrique kandi, Didier Rugina yagizwe Umujyanama wa Kabiri.

Alain MUKURARINDA

Alain MUKURARINDA

 

0 Ibitekerezo
Nta gitekerezo kibonetse

Ibyiciro

Inkuru bifitanye isano

Videwo bifitanye isano