Nkuko tubikesha urubuga rwa BBC.Com iki igishushanyo umwana yashushanyije giteye gutya:
Ibumoso bwayo hari ibendera rya Ukraine ryanditsemo amagambo avuga ngo: “Ikuzo kuri Ukraine”; iburyo hari amabara atatu y’Uburusiya n’amagambo avuga ngo: “Hoya ku ntambara!”. Hariho kandi na za misile zituruka mu Burusiya, umugore n’umwana we bahagaze basa n’abazikumira.
Iki gishushanyo cyakozwe muri Mata (4) 2022 n’umwana wari ufite imyaka 12 witwa Masha Moskaleva.
Se Alexei, umubyeyi wibana, yahamagaye uyu mujyanama w’umujyi ngo amugishe inanama. Yamubwiye ko nyuma y’uko kw’ishuri babonye igishushanyo cy’umukobwa we bahise bahamagara polisi.
Olga ati: “Polisi yahise itangira gukora iperereza ku mbuga nkoranyambaga za Alexei, kandi bamubwira ko arimo kurera umukobwa we nabi.”
Nyuma hakurikiyeho ibirego. Kubera gutangaza ibirwanya intambara ku mbuga nkoranyambaga, Alexei yaciwe amande y’amaroubles 32,000 (asaga $415 = arengaho 400,000Frw) ku cyaha cyo gutesha agaciro ingabo z’Uburusiya.
Mu byumweru bicye bishize hatangijwe urubanza mpanacyaha. Nanone, ibyo yatangaje birwanya intambara nibyo bigize icyaha cyo gutesha agaciro ingabo arimo kuregwa.
Kuri iyi nshuro Alexei ashobora gufungwa muri gereza.
Ubu uyu mugabo afungiye iwe mu rugo i Yefremov. Umukobwa we Masha nawe yoherejwe mu kigo kirera abana, aho Alexei atemerewe no kumuvugisha kuri telephone.
Olga Podolskaya ati: “Kuva tariki ya mbere Werurwe (3) nta muntu urabona Masha, nubwo twagerageje kenshi kugera kuri icyo kigo ngo turebe uko amerewe.”
Yongeraho ati: “Abategetsi b’Uburusiya barashaka ko buri wese ajya ku murongo wabo. Nta muntu wemerewe kugira igitekerezo cye bwite. Niba utemeranya n’ibyo undi yemera wisoma ibyo yatangaje. Ariko uwo muntu wimufungira iwe n’umwana we mu kigo cy’abana.”
Duhagaze imbere y’inzu ya apartment i Yefremov. Idirishya rirafungutse maze umugabo areba hanze. Ni Alexei.
Ntabwo twemerewe kuvugana nawe. Ku mategeko yo gufungirwa mu rugo kwe, yemerewe gusa kuvugana n’umunyamategeko we, abakora iperereza na serivise zo gufunga abantu.
Umunyamategeko we, Vladimir Biliyenko, nibwo akihagera. Amuzaniye ibiribwa n’ibinyobwa impirimbanyi zimwe z’aha zamuguriye.
Nyuma yo gusura Alexei Moskalev, umunyamategeko Vladimir ati: “Afite ubwoba bwinshi kuko atari kumwe n’umukobwa we. Ibintu byose mu nzu bimwibutsa umwana we. Afite impungenge z’ibyaba birimo kumubaho.”
Nabajije Vladimir impamvu abategetsi bakuye Masha kuri se.
Ati: “Iyo baba bafite ibibazo nyabyo kuri se, bari kumutumiza akabazwa. Bashoboraga no gutumiza Masha nawe, bakamuvugisha.
“Nta na kimwe muri ibi bakoze. Banzuye gusa kumumwambura. Uko mbibona, iyo bitaba ibi birego by’ibyaha yashyizweho ntabwo ibi biba byarabaye. Nibaza ko ari ukubera impamvu za politike. Ibibazo byabo byatangiye gusa nyuma y’uko umukobwa ashushanyije iriya foto.”
Kuri uwo muhanda, nabajije abaturanyi ba Alexei icyo batekereza ku birimo kuba.
Angelina Ivanovna uri mu kiruhuko cy’izabukuru ati: “Ni agakobwa keza, kandi nta kibazo nigeze ngirana na se. Ariko mfite ubwoba bwo kugira icyo mvuga. Nanjye ndatinya.”
Undi mugore ukiri muto, we ati: “Wenda dushobora gusinya tumushyigikira [Alexei].” Ariko mubajije icyo atekereza ku birimo kubabaho, arasubiza ati: “Mbabarira, ntacyo nakubwira.”
Namubajije niba afite ubwoba bw’ibyamubaho agize icyo avuga, ati: “Yego, niko bimeze.”
Kuva kuri apartment Alexei abamo kugera ku ishuri Masha yigagaho ni hafi cyane, iri shuri niryo se avuga ko ryahamagaye polisi kubera igishushanyo cya Masha kidashyigikiye intambara.
Ishuri ntirirasubiza ubusabe bwacu bwanditse bwo kugira icyo ribivugaho. Ngerageje kurisura batubwiye ko tudashobora kwinjira. Telephone nayo ntibayitabye.
Ariko nasuye website y’iri shuri. Amashusho ayiriho yibutsa ari kuri rwa rukuta rwo gukunda igihugu nabonye mu mujyi rwagati.
Ku irembo ry’uru rubuga rw’ishuri handitseho ngo Intwari z’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare – n’amashusho arenga 20 y’abasirikare b’Uburusiya barwanye muri Ukraine.
Hariho kandi amagambo yo gukunda igihugu avuga ngo: “Ibintu byose ku ntsinzi. Reka dushyigikire abantu bacu bari ku rugamba!”
Abasirikare bavuye muri Ukraine basuye iri shuri mu Ukwakira (10) gushize. Mu ijambo kuri uwo munsi umukuru w’iki kigo Larisa Trofimova yatangaje ko: “Twizera ubushobozi bwacu n’igihugu cyacu, kidashobora gukora ikosa.”
Muri uyu mujyi abashyigikiye umuryango wa Alexei Moskalev n’abanyamakuru bari guhurira ku rukiko rwaho. Aho Komisiyo y’Abana y’umujyi wa Yefremov irimo kurega kugira ngo Alexei yamburwe uburenganzira ku mwana we.
Ni mu mbanzirizarubanza izwi nk’ “ikiganiro” n’umucamanza.
Umunyamategeko Vladimir Biliyenko avuga ko Alexei yifuzaga kuba ari hano ubwe. Ariko ntabwo yemerewe kuva iwe ngo aze ku rukiko, nubwo ibirimo kuvugwaho ari uburenganzira ku mwana we.
Mu kirongozi cy’icyumba cy’urukiko umwe mu mpirimbanyi azamuye icyapa.
Cyanditseho ngo: “Subiza Masha kwa se!” Umupolisi amusabye kukimanura.
Iriya komisiyo y’abana muri uyu mujyi ntirasubiza ku busabe bwacu bwo kugira icyo ivuga ku kirego cya Alexei Moskalev n’umukobwa we Masha.
Natalya Filatova, umwe mu bashyigikiye Alexei, yemera ko inkuru y’uyu muryango yerekana uburyo ababona ibintu ukundi bahigwa mu Burusiya.
Natalya ati: “Itegekonshinga ryacu ritangaza ubwisanzura bwo kuvuga, ubwisanzure mu gutekereza, n’ubwisanzure bwose mu kuvuga ibyo utekereza. Ariko ubu ibyo ntitubyemerewe.”