Bane barimo David Bayingana mu byamamare byafashwe mu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Umunyamakuru wa B&B FM akaba n’umushyushyarugamba, Bayingana David ari mu byamamare byafatiwe i Rubavu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.


Nkuko tubikesha ikinyamakuru ISIMBI.RW, Bayingana David, Vj Mupnezi uzwi mu gusobanura filime, Rwema Denis usanzwe ari manager w’abahanzi n’abandi bantu batandukanye, bafatiwe mu Karere ka Rubavu aho bari bagiye mu bafite uruhushya rwa RDB bagiye mu bukerarugendo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko abafashwe bafite ibyangombwa bahawe na RDB ndetse banipimishije ariko bafashwe kuko baraye banywa bagasinda.

Ati "Baraye banywa, baraye inkera, none se RDB itanga ibyangombwa byo gusinda no kurenga ku mabwiriza? Uwo murongo hari aho wawubonye?"

David Bayingana utemeranya n’uyu muyobozi, yavuze ko atumva amabwiriza bishe cyane ko bagiye i Rubavu bubahirije amabwiriza ya RDB agenga ba mukerarugendo.

Ati “Twe twaje Rubavu mu bintu bya Visit Rwanda, twakurikije amabwiriza yose yatanzwe na RDB. Twaripimishije, twari muri Hotel imwe!”

Bakaba bafatiwe muri Hotel ya Kivu Park aho bivugwa ko baraye basindira mu kabari k’iyi hoteli, bakaba bafashwe mu gitondo byajyanwa muri Stade Umuganda kuganirizwa.


0 Ibitekerezo
Nta gitekerezo kibonetse

Ibyiciro

Inkuru bifitanye isano

Videwo bifitanye isano