Aho Perezida Kagame ahagaze ku kibazo cya Camera zo mu muhanda

Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero 40/hr. Uwo muvuduko banza ari nk’uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura..

Ikibazo cya Camera zizwi ku izina rya Sophia, Niyo nkuru iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga. Umurindi w'iki kibazo wazamuwe n'Ikigariro umuvugizi wa Polisi CP Kabera aherutse kugirana n'Umunyamakuru wa TV1 KNC cyazamuye impaka zikomeye.

Nyuma rero y'izi mpaka kuri iki kibazo kuri uyu wa 19/11/2021 Perezida wa Repubulika y'uRwanda agaragaje aho ahagaze aho agize ati:

"Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero 40/hr. Uwo muvuduko banza ari nk’uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane. "

Ese wowe iri jambo uryakiye ute?



0 Ibitekerezo
Nta gitekerezo kibonetse

Ibyiciro

Inkuru bifitanye isano

Videwo bifitanye isano